Iwacu mu urwatubyaye,
Hahora imvugo z’amahoro, Imvugo z’urukundo,
Imvugo z’ibyatubayeho,
Amateka yahinduwe n’ubukoroni,
Amateka yahinduwe n’amacakubiri,
Amateka twahinduye, tugana ubutwari.
Iwacu mu urwatubyaye,
Hatemba amahoro,
Amahoro n’urukundo bya bene Kanyarwanda.
Hatemba ubwisanzure n’ubwigenge,
Hatemba urukundo rw’urwatubyaye.
Iwacu mu urwatubyaye,
Hahora umutuzo,
Hahora urukundo.
Hahora ishema ry’urwatubyaye, Iwacu ni mu Rwanda.
Comments